Chapter 1
1 Tubandikiye ibyerekeye Jambo utanga ubugingo wahozeho uheereye mbere na mbere, uwo twumviise, uwo twiboneye n’amaaso yaacu, uwo twitegereje kandi tukamufataho n’intoki zaacu.
2 Ubu bugingo bumaze guhishuurwa, twarabuboonye kandi turabuhamya, ni bwo bugingo buhoraho tubabwira bwahoranye na Daata kandi bwaduhishuuriwe.
3 Ibyo twaboonye n’ibyo twumviise ni byo tubagaragariza kugira ngo namwe mugirane ubumwe naatwe kuko mu by’ukuri, ubwo bumwe tubufatanyije na Daata hamwe n’Umwana we Yesu Kristo.
4 Tubandikiye ibi kugira ngo umuneezeero waacu wuzure.
5 Ubu ni bwo butumwa twumviise buvuuye kuri Kristo kandi ni bwo twamamaza, yuuko Imaana ari umuco kandi muri yo ntamwijima ubamo na hato.
6 Niiba reero tuvuga yuuko dufatanyije na yo kandi tukagendera mu mwijima, tuba tubeesha kandi tudakurikiza ukuri.
7 Ariko tugendeye mu muco nk’uko na yo iri mu muco, tuba tugiranye umubaano kandi amaraso ya Yesu atuvaanaho ibyaha byose.
8 Nituvuga yuuko ari ntaacaaha dufite tuba twibeesha kandi ntaakuri kuba kuri muri twe.
9 Ariko nitwatura ibyaha byacu, Imaana yiiringirwa kandi itabeera izaatubabarira ibyaha kandi itweze ibibi byose.
10 Nituvuga yuuko tutaacumuye, tuba twise Imaana umubeeshi kandi ijambo ryayo riba ritaturangwamo.
